Itsinda ry’abaramyi, Reverence Worship Team ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Ni Umwami“ ikubiyemo ubutumwa bushimangira ko Yesu ari Umwami kandi abantu bose bakwiriye kumuramya bakamuha icyubahiro.
Indirimbo "Ni Umwami" isohotse mu gihe habura iminsi mike ngo Abakristo binjire muri Noheli, bizihiza ivuka rya Yesu Kristo. Ikubiyemo ubutumwa bwafasha cyane abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri iki gihe aho ishimangira ko “Yesu ari Umwami w’amahoro”.
Umuyobozi wa Reverence Worship Team, Ntawukuriryayo Frederic avuga ko iyi ari indirimbo y’ibihe byose ariko bahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe, kugira ngo abaramyi babe bayifashisha cyane cyane muri iki gihe cya “Noheli”.
Yagize ati: “Iyo indirimbo igiye hanze, iba ari umutungo rusange, amatorero yose n’abandi baramyi baba bashobora kuyikoresha mu materaniro no mu zindi gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana.
By'umwihariko muri Yesaya 9:5 havuga ko Yesu ari Umwami w’amahoro. Ubwo ni bwo butumwa bw’ingenzi twifuza gutanga muri iki gihe cya Noheli, twiteze ko iyi ndirimbo izafasha amatorero n’abakristo muri rusange guhimbaza bahamya ko Yesu ari Umwami”.
Ni indirimbo yatunganijwe n’abahanga barimo Prosper Munyakuri mu buryo bw’amajwi , naho amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Musinga.
Ni indirimbo ya Gatandatu iri tsinda rishyize hanze nyuma y’izindi ndirimbo zirimo Yesu ba muri jye, Muri Kristo Yesu, Inkuru y’agakiza n’izindi.
Reverence Worship Team ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro. Izina Revererence bisobanura “ Kubaha Imana ” rishingiye ku byanditswe biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo 12:28.
Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rishinzwe n’ubuyobozi bw’itorero hagamijwe kunoza gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 50.
REBA INDIRIMBO NSHYA "NI UMWAMI" YA REVERENCE WORSHIP TEAM
Reverence Worship Team yahaye Iminsi Mikuru abakunzi bayo binyuze mu ndirimbo "Ni Umwami"
TANGA IGITECYEREZO